Kigali

Umwana w'imyaka 9 ni we winjije amafaranga menshi ku Isi kuri Youtube mu 2020

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/12/2020 10:28
0


Umwana witwa Ryan Kaji ku myaka icyenda y'amavuko yaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'ibyamamare byinjize agatubutse uyu mwaka biturutse ku rubuga rwa Youtube.



Ryan Kaji ku buryo butunguranye ni we uyoboye ibyamamare byinjije amafaranga menshi uyu mwaka kuri Youtube, akaba yarinjije akayabo ka miliyoni 25.5 z'amadolari ($25.5) , mu mafaranga y'amanyarwanda akaba ari hafi Miliyari 25, binyuze mu biganiro akorera kuri shene ye yise Ryan's World.

Ryan Kaji ukomoka muri leta ya Texas mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari we mwana uyoboye ku rubuga rwa Youtube. Ibiganiro anyuza kuri shene ye yise Ryan's World ibyinshi byiganjemo ibyerekana ibikinisho bishya n'uko bikoreshwa.

Uyu mwana Ryan Kaji akaba akurikirwa n'abana benshi cyane dore ko n'ibiganiro akora ari iby'abana. Yatangiye gukora ibi biganiro guhera mu mwaka wa 2015 nyuma yo kubona abandi bana bari kuri Youtube niko gusaba ababyeyi be kuyijyaho.

Ryan Kaji w'imyaka icyenda yinjije $25.5 abinyujije kuri Youtube

Ababyeyi be bakaba baramuhinduriye izina ubwo yari atangiye gukoresha Youtube, aho gukoresha amazina ye Ryan Guan ahubwo bamuha gukoresha Ryan Kaji. Kugeza ubu afite abamukurikira kuri shene ye bangana na Miliyoni 27.6 z'abantu. Anyuzaho video nyinshi zirenga 50 mu kwezi kumwe kandi zikarebwa cyane.

Nyuma y'uko Ryan Kaji amaze gukurikiranwa n'abantu benshi ama sosiyeti menshi yahise atangira kumukoresha akabamamariza. Muri ayo ma sosiyeti harimo akora imyenda y'abana by'umwihariko n'akora ibikinisho by'abana. Ryan akaba yaragiye yishyurwa agatubutse kugira ngo abamamarize.

Ryan Kaji mu kiganiro cye yerekana ibikinisho by'abana

Televiziyo zitandukanye zerekana ibiganiro by'abana nazo zagannye Ryan Kaji kugira ngo azamamarize, muri zo harimo nk'iyamamaye yitwa Nickeledeon Television. Ryan Kaji akaba yarakunzwe cyane mu biganiro akora cyane cyane icyitwa Huge Eggs Surprise Toys.

Ikinyamakuru kabuhariwe kivuga ku bakire gusa Forbes Magazine yashyize Ryan Kaji ku mwanya wa mbere mu byamamare byinjije amafaranga menshi binyuze kuri Youtube. Forbes yatangaje ko amafaranga uyu mwana w'imyaka icyenda yinjije angana na $25.5 yayakuye mu kwamamariza sosiyete zikomeye zirimo Mark&Spencer Pyjamas hamwe na Nickeedeon Television.

REBA IMWE MURI VIDEO ZE ZAREBWE CYANE MURI UYU MWAKA


Src; www.forbesmagaine.com & www.hollywoodunlocked.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND